Okkama yabereye ibamba Bruce Melody na The Ben

Okkama yabereye ibamba Bruce Melody na The Ben

 Apr 21, 2024 - 12:18

Indirimbo ‘Toto’ ya Okkama imwe mu ndirimbo ze za mbere ndetse zakunzwe na benshi bikamufungurira amarembo, ubu yakabaye iri mu maboko y’abandi bahanzi bitewe n’uko abarimo The Ben na Bruce Melody bashatse kuyimugurira ariko akababera ibamba.

Iyi ndirimbo ‘Toto’ ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi yakunzwe na benshi ubwo yajyaga hanze mu mwaka wa 2020, gusa amakuru ataramenyekanye ni uko iyi ndirimbo ubu yakabaye ibarizwa ku wundi muhanzi, kuko yagiye ibengukwa na benshi bagashaka kuyigura ariko Okkama agahitamo kuyikorera we ubwe.

Ubwo iyi ndirimbo yamaraga kwandikwa ndetse Okkama yatangiye no kuyifatira amajwi, umuhanzi Bruce Melody yamusanze muri studio yumva ukuntu iyi ndirimbo ari nziza asaba Okkama ko yayimuha akamwishyura, hanyuma akayishyira Kenny Sol akaba ari we uyiririmba dore ko icyo gihe Bruce Melody yari akireberera inyungu Kenny Sol ndetse na Juno Kizigenza muri cyitwaga Igitangaza.

Bruce Melody yashatse kugura indirimbo ya Okkama ayigurira Kenny Sol biranga

Ntibyarangiriye aho kuko nyuma na The Ben yaje kuza amusaba ko yayimuha akayimwishyura ariko bitewe n’uko Okkama yari yamaze kumva ukuntu iyi ndirimbo ari nziza kandi ishakwa na benshi yumva ko ishobora kuzaba igitangaza, na we amubera ibamba ahitamo kuyikorera.

Mu busanzwe Okkama nivumuhanzi ufite n’impano yo kwandika indirimbo, gusa ku ruhande rwe ntashobora kwandika indirimbo ngo ayihe umuntu uwo ari we wese kuko we adashimishwa no kubona igihangano cye gifitwe n’undi muntu nyamara ari we wakabaye ari kukibyaza umusaruro.  

The Ben nawe yashatse kuyigura bamubera ibamba

Okkama yabereye ibamba Bruce Melody na The Ben bashakaga kugura indirimbo ye