Mu kiganiro yagiriye kuri podcast ya “Baby, This Is Keke Palmer,” Offset w’imyaka 33 yavuze ko n’ubwo gatanya yabo itarangiye burundu, yicuza uburyo ibyabo byarushijeho kuba bibi kandi bikajya ku karubanda.
Offset ati:“Nakabaye narubashye uburyo bwe cyane. Nafashe imyanzuro mibi yo kugenda. Twari dufite byinshi byo gukora hamwe — abana bacu, ubuzima bwacu. Icyakora ndabyemera nk’umugabo”.
Offset, ufite abana na Cardi B, yavuze ko yicuza uburyo imibanire yabo yagiye ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga, ibintu avuga ko byakajije umwuka mubi hagati yabo.
Yakomeje agira ati :“Nifuzaga ko ibintu byinshi bitabera ku mbuga nkoranyambaga. Sinigeze mvuga ikintu na kimwe, ariko vuba aha nagerageje gusobanura kugira ngo abantu ntibakomeze kumuvuga nabi".
Uwo muraperi wamenyekanye cyane mu itsinda rya Migos yavuze ko iyo aza kugira amahirwe yo kwandika ubwa kabiri igitabo cy’ubuzima bwe bw’urushako,atashyira ubuzima bwe bw'urukundo ku karubanda.
Yagize ati:“Iyo mbasha gusubira inyuma, sinari gutuma ubuzima bwanjye n’ubwa Cardi B bujya ku karubanda".
Nubwo batandukanye, Offset yavuze ko agifite icyizere cyo kubaka umubano mwiza na Cardi B, cyane cyane ku mpamvu z’abana babo no kubahana nk’abantu bagize amateka ahambaye hamwe.
Offset aricuza gutandukana na Cardi B

