Nyuma y’imyaka 7 no gutera ivi inshuro 43 bamubwiye “yego”

Nyuma y’imyaka 7 no gutera ivi inshuro 43 bamubwiye “yego”

 Dec 24, 2025 - 19:52

Nyuma y’imyaka irindwi bari mu rukundo, no gutera ivi inshuro zigera kuri 43, amaherezo umusore yabwiwe “yego”, bituma inkuru yabo y’urukundo ikwira cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse inavugisha benshi.

Bitandukanye n’ibyo benshi batekerezaga, rushako rwa Sarak na Luke ntirwabaye mu buryo bw’agatangaza cyangwa burimo igitutu n’ibintu by’agaciro kanini. Ahubwo ryabaye mu buryo bworoshye, bufite igisobanuro gikomeye, kandi bwabereye mu gihe cyari gikwiye kuri bo bombi.

Mu kiganiro bagiranye n’inshuti zabo, aba bombi bavuze ko ibanga ry’intsinzi yabo ryabaye igihe, kumenya gutegereza igihe cyiza. 

Umugore yavuze ko yari akeneye kubanza kumva yiteguye mu mutima no mu buzima bwe, mu gihe umukunzi we yakomeje kumuba hafi, amugaragariza urukundo rufite kwihangana, kubaha no kudashyiraho igitutu.

Iyi nkuru yateje impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Hari abayibonamo urugero rwiza rw’urukundo rw’ukuri rwigisha kwihangana no kumva uwo mukundana, mu gihe abandi babona ko gusaba inshuro nyinshi ari ugukunda bikabije. 

Nubwo ibitekerezo bitandukanye, kuri bo bombi, iyi ni inkuru yo gukundana ku buryo bwabo, bakurikije amahame n’igihe biboneye.

Ku musozo, iyi nkuru iributsa benshi ko urukundo atari amarushanwa yo kugera ku ntego vuba, ahubwo ari urugendo rwo kumvikana no kubahana. Iyo igihe gikwiye kigeze, igisubizo kiba gisobanutse, ni “yego."

Sarah na Luke barushinze muri Gicurasi uyu mwaka

Inkuru ya Sarah na Luke bakomoka mu Bwongereza yavugishije benshi