Nyina wa Mowzey Radio aratabaza inshuti n'abavandimwe

Nyina wa Mowzey Radio aratabaza inshuti n'abavandimwe

 Jul 30, 2024 - 14:34

Umubyeyi wa Mowzey Radio yatangaje ko asaba ubufasha bwo kuba yagura ubutaka bwerekeza aho umuhungu we ashyinguye, agaragaza amafaranga yaciwe n'abatunze ubwo butaka kugira ngo babumuhe.

Umubyeyi wa nyakwigendera Mowzey Radio, Jane Kasuubo, arasaba inshuti n'abavandimwe ko bamufasha kubona miliyoni 350 z'amashiringi ya Uganda kugira ngo agure ubutaka bwerekeza aho umwana we ashyinguye mu Karere ka Wakiso muri Uganda.

Uyu mubyeyi avuga ko ashaka kugura ubwo butaka, kugira ngo byorohereze abacyerarugendo bashaka gusura imva y'umuhungu we, dore ngo umuhanzi wo muri Jamaica Konshens nawe aheruka gusura imva ye.

Madamu Jane Kasuubo avuga ko yegereye Eddy Kenzo nka Perezida w'ihuriro ry'abahanzi muri Uganda ngo agire icyo amufasha, amwizeza ko azaza kumusura, gusa ntiyamwereye cyangwa ngo ahakane ko atazamufasha, yewe ngo ntiyari yanamusura.

Mowzey Radio akaba yaratabarutse ku wa 01 Gashyantare 2018 ku myaka 33, aho yamenyakanye mu itsinda rya Goodlyfe aho yari kumwe na Weasel Manizo umuvandimwe wa Dr Jose Chameleone.