Ibi byatangaje benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wa hip hop kuko bisanzwe bimenyerewe ko umuhanzi agera ku rwego nk’uru iyo afite umushinga mushya w’indirimbo cyangwa album iri kuri gahunda.
Ariko kuri 50 Cent, ibintu byabaye ukundi, umuziki we ukomeje gukundwa no kumvwa cyane n’abafana batandukanye ku isi, bigaragaza uburyo indirimbo ze za kera zikiri nziza kandi zifite ubuziranenge buhebuje.
Umuziki wa 50 Cent umaze imyaka itari mike ukunzwe ku isi hose, by’umwihariko nyuma y’ubwamamare yagezeho mu myaka ya 2000 ubwo yasohoraga album ye ya mbere Get Rich or Die Tryin’, yamugize umwe mu baraperi bubashywe cyane muri hip hop.
Nubwo atakigaragara cyane mu bikorwa byo gusohora umuziki mushya, 50 Cent akomeje gukora ibikorwa bitandukanye birimo gukina no gutunganya filime, ndetse no gutegura ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 y’umuziki we.
50 Cent akameje kwigaragaza ku rubuga rwa Spotify
50 Cent amaze imyaka ireanga 10 nta mushinga mushya ashyira hanze
