Noopja yagiriye inama Eric Omondi na Willy Paul

Noopja yagiriye inama Eric Omondi na Willy Paul

 Dec 8, 2024 - 18:16

Nyuma y’uko hakomeje gututumba umwuka mubi hagati y’abahanzi bo muri Kenya na Tanzaniya kuva mu ijoro ryakeye, umushoramari mu muziki nyarwanda, Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja, yagiriye inama abarimo umunyarwenya Eric Omondi n’umuhanzi Willy Paul bakomeje kugaragaza ikandamizwa abahanzi bo muri Kenya bakorerwa.

Intandaro y’umwuka mubi uri kuvugwa hagati y’abahanzi barimo Diamond wo muri Tanzaniya na Will Paul wo muri Kenya, yabaye mu ijoro ryakeye ubwo aba bahanzi bombi bagombaga kuririmba mu iserukiramuco ryiswe ‘Furaha Festival’ ryabereye muri Kenya.

Mu gihe umuhanzi Will Paul ari we wari ugezweho kujya ku rubyiniro, Diamond n’abamureberera inyungu baje gusaba ko bareka Diamond akaba ari we ubanzaho Willy Paul akazaho nyuma ye.

Ubwo abateguye iri serukiramuco babigezaga kuri Willy Paul ko hagiye kubaho impinduka, ntibyigeze bimushimisha ndetse aratsemba avuga ko nta kuntu bashobora guhindura uko ibintu byari biteguye ngo ni uko ari Diamond ubivuze.

Willy Paul yanze ko Diamond ajya ku rubyiniro mbere ye, avuga ko kaba ari agasuzuguro

Mu gihe akomeje gushwana habuze uharira undi ngo abanze ku rubyiniro, byaje kurangira Diamond afashe icyemezo agenda ataririmbye.

Ibi byaje guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko ibyo abateguye iki gitaramo bakoze ari ugushaka gusuzuguza Willy Paul wari iwabo, ariko kandi abandi bakavuga ko Willy Paul yagombaga kubaha Diamond nk’umuhanzi mukuru.

Ibi byaje gutuma umunyarwenya Eric Omondi yandika ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abahanzi bo muri Kenya bakunda gukandamizwa imbere y’abahanzi b’abanyamahanga, akavuga ko bamaze imyaka igera kuri ibiri bakora ubuvugizi ko bose bajya bitabwaho mu buryo bungana, ndetse avuga ko bagiye gukora ibishoboka bigahinduka.

Eric Omondi yagaragaje ko abahanzi bo muri Kenya bakandamizwa cyane imbere y'ababanyamahanga

Noopja washinze inzu itunganya umuziki ya ‘Country Records’, nawe yifashishije Instagram ye agira inama Eric Omondi na Willy Paul ndetse n’abandi bakomeje kuzamura ihangana (Intambara) ritari ngomba hagati y’abahanzi b’ibihugu byombi, abasaba ko ahubwo bashyira hamwe mu guteza imbere umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko Abanyafurika bakwiye guha icyubahiro Diamond kuko ari umuhanzi wakoze cyane kugira ngo ageze umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga, ndetse agenda acira inzira abandi bahanzi, ahamya ko ibyo yabigezeho kandi intsinzi ye ari iy’Afurika yose.

Ati “Nicyo gihe ngo Abanyafurika y’Iburasirazuba dushyire hamwe duhe icyubahiro Diamond Platinumz akwiye. Imyaka myinshi, yakoze ubudacogora ngo azamure umuziki wacu ku rwego mpuzamahanga, anaharurire amayira abahanzi benshi bo muri aka karere.

“Bavandimwe bacu bo muri Kenya nka Eric Omondi, Will Paul n’abandi, muhagarike intambara zitari ngombwa. Aho kugira ngo dushyirane hasi, reka twite kukubakira hamwe.”

Noopja yagiriye inama Eric Omondi na Willy Paul yo guhagarika ihangana ritari ngombwa