Nicki Minaj yatangaje ko ashobora gukorera ibitaramo muri Afurika y’Epfo

Nicki Minaj yatangaje ko ashobora gukorera ibitaramo muri Afurika y’Epfo

 Oct 20, 2025 - 09:07

Umuraperikazi w’icyamamare ku isi, Nicki Minaj, yanejeje abafana be by'umwihariko abo ku mugababe wa Afurika, nyuma y'uko yatangaje ko ashobora kwagurira ibikorwa bye bya muzika ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be abinyujije kuri X Space (Twitter Space), Nicki Minaj yavuze ko akunda cyane urukundo n’ubufasha ahabwa n’abafana be bo muri Afurika y’Epfo, ndetse ko kuhakorera ibitaramo mu minsi iri imbere ari kimwe mu bintu atekereza.

Yagize ati:“Nshimishwa cyane n’uburyo abafana bo muri Afurika y’Epfo bankunda kandi bakampa imbaraga. Ndi kumwe n’ikipe yanjye tureba uko twategura igitaramo cyangwa iserukiramuco rizabera muri Mzansi.”

Uyu mubyeyi w’umwana umwe kandi yongeyeho ko ibyo bitaramo bishobora kuba ari bimwe mu byo azakora nyuma yo gusohora alubumu ye nshya, bitewe n’uko ari bwo azaba atangiye gahunda yo kuzenguruka isi mu buryo bwagutse.

Nicki Minaj ni umwe mu baraperikazi bakomeye ku isi, uzwiho ubuhanga, ijwi rihambaye n’imyambarire idasanzwe, akaba amaze imyaka irenga 15 ari mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga.

Nicki Minaj yatangaje ko ashobora gukorera ibitaramo muri Afurika y'Epfo 

Nicki Minaj yatangaje ko akorwa ku mutima n'urukundo rw'abafana be muri Afurika y'Epfo