Nick Cannon arashaka guhuza abana be uko ari 11

Nick Cannon arashaka guhuza abana be uko ari 11

 Jun 11, 2024 - 13:05

Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime, Nick Cannon yatangaje ko afite gahunda yo guhura n'abana bose uko ari 11, akabikora ku munsi mpuzamahanga w'umugabo.

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Nick Cannon, yatangaje ko afite amashyushyu yo kumarana ibiruhuko bye n’abana be bose uko ari 11.

Uyu muhanzi w’imyaka 43, yabwiye ikinyamakuru People afite amashyushyu yo guhura n’abana be bose, by’umwihariko ku munsi mpuzamahanga w’umubyeyi w’umugabo(father’s day).

Cannon yagize ati: "Mu byukuri ni umwe minsi idasanzwe kuko nzamarana n’ibikomangoma n’abamikazi banjye umunsi wose."

Nick Cannon arashaka guhura n'abana be bose icyarimwe

Ni umunsi nshaka guha abana banjye bose amahirwe yo guhura no kumpa impano, nibindi bintu. Ni umunsi ushimishije kandi ndashimira urukundo rwose mbona kuri uriya munsi.”

Cannon ni se w’abana 12 impanga Maroc na Monroe, babyaranye na Mariah Carey, abahungu babiri Golden Sagon, Rise Mesiya Cannon na mushiki wabo Powerful Queen yabyaranye na Brittany Bell; impanga Zion Mixolydian na Zillion Heir na mushiki wabo Beautiful Zeppelin yabyaranye n’uwitwa Abby De La Rosa; umuhungu Legendary Love yabyaranye na Bre Tiesi; n'umukobwa we Onyx Ice Cole yabyaranye na LaNisha Cole.