Nibareke amacenga bategure ibintu bizima! Kevin Kade ntabwo akozwa imitangire ya Isango na Muzika Awards

Nibareke amacenga bategure ibintu bizima! Kevin Kade ntabwo akozwa imitangire ya Isango na Muzika Awards

 Dec 18, 2023 - 12:32

Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023, ni bwo ibihembo bya Isango na Muzika Awards byatanzwe, gusa hari bamwe barimo n'umuhanzi Kevin Kade batanyuzwe n'imitangire y'ibi bihembo.

Nyuma yuko ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2023, bitanzwe mu ijoro ryakeye, bamwe batashye bishimiye abandi batahana akangononwa, ku buryo hari n’abatavuga rumwe n’imitegurire n’imitangire y’ibi bihembo.

Kevin Kade ntabwo yishimiye imitangire y'ibihembo bya Isango na Muzika Awards

Ni muri urwo rwego, ibi bihembo bikara gutangwa, umwe mu bahanzi nyarwanda, Kevin Kade, yumvikanye yikoma bikomeye imitangire y’ibi bihembo, avuga ko byatanzwe bagendeye ku marangamutima, aho gushingira ku bikorwa abahanzi baba bakoze.

Kevin Kade yagize ati:Nibareke amacenga bategure ibintu buzima. Nibakomeza kubishyiramo amarangamutima, hari igihe tutazongera kubiha agaciro. Ibihembo ntabwo bishongira ku marangamutima, bishongira ku mibare n’ibintu bifatika.”

Yikomye by'umwihariko ibyiciro byegukanywe na Prince Kiiiz na Aline Sano

Si ibyo gusa, kuko Kevin Kade yanumvikanye yikoma ibihembo byatanzwe mu byiciro bitandukanye, nk’aho yavuze ko atumva uburyo nk’igihembo cya Best Collabo(indirimbo ihuriwemo n'abahanzi barenze umwe) of the Year cyegukanywe n’indirimbo “Say Less” ya Aline Sano, Sat B n’umuhanzi wo muri Uganda Fik Fameica, mu gihe ngo atari yo Collabo nini yakozwe muri uyu mwaka.

Ikindi kandi, ngo ntabwo uyu muhanzi yumva uburyo igihembo cya Best Producer cyanegukanywe na Producer Prince Kiiiz, gihabwa umuntu ngo utarakoze, mu gihe hari undi pruducer urimo no gukora indirimbo zikunzwe!

Kevin Kade avuga ko indirimbo"Say Less" ya Aline Sano atari yo Collabo ikomeye yakozwe mu Rwanda muri uyu mwaka

Yashoje avuga ko abategura ibihembo bakwiye guha agaciro amajoro abahanzi baba baraye, aho gutwarwa n’amarangamutimagusa.

Tubibutse ko Prince Kiiiz yatwaye iki gihembo, ahigitse bagenzi be bakomeye barimo, Element, Kozze na Santana Souce. Ku rundi ruhande, indirimbo “Say Less” ya Aline Sano, Fik Fameica, na Sat B, yegukanye ighembo cya Best Collabo of the Year, ihigitse izindi zirimo nka “Fou de Toi” ya Element, Bruce Melodie na Ross Kaba, “Lala” ya Chris Easy na Kirikou Akili, “Nasara” ya Dany Nanone na Ariel Wayz, na “One More Time” ya Kenyy Sol na Harmonize.