Cassandra ni umwe mu baraperikazi batangiye kumenyekana mu mwaka wa 2019, gusa aza kumenyekana ku rwego rwo hejuru mu mwaka wa 2020 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Nturi My Type’ yakoranye n’umuraperi Mukadaff nawe utakigaragara mu muziki.
Ubwo yinjiraga mu muziki, abantu bamwakiranye ubwuzu bishimira ko bungutse undi mukobwa w’umuhanga kandi watinyutse injyana ya Hip-Hop abakobwa n’abagore batinya, dore ko n’ubusanzwe uruganda rw’umuziki Nyarwanda rufite ikibazo cy’abahanzikazi bake.
Icyakora Umunyarwanda yaravuze ati “Ntagahora gahanze!” Ubwo Cassandra yari atangiye kwigarurira imitima ya benshi, ntibyateye kabiri kuko mu mwaka wa 2021 nibwo yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Logo’ ahita aburirwa irengero mu muziki ndetse kugeza n’ubu nta ndirimbo aheruka gukora.
Mu kiganiro yagiranye na shene yitwa ‘Iris Tv’, yavuze ko bitewe n’uko atacyumva idirimbo ze cyane ndetse akaba atagiha umwanya umuziki, byatumye yibagirwa indirimbo ze ku buryo ashobora kuyumva akumva ntayo azi cyangwa se akumva hari ahantu ayizi.
Ati “Iyo utazumva cyane urazibagirwa (…) Hari n’igihe nyura ahantu nkavuga nti ‘Iyi ndirimbo si iyanjye ra?’ (…) Hari umuntu uherutse kunzanira telefone, aza anshyira ku gutwi ndamubaza nti ‘Iyi ndirimbo ko numva hari ahantu nyizi?’ Baransetse kandi ni ukuri kw’Imana ntabwo nabyigirishaga.”
Cassandra avuga ko ubu ibijyanye n’umuziki atakibiha umwanya munini kuko kuri ubu ahigijwe cyane na ‘business’ ndetse n’amasomo.
Avuga ko ubu ageze kure amasomo y’ibijyanye no kumurika imideli kuko ashaka kubikora mu buryo bwa kinyamwuga kandi agomba kuba abifiteho amakuru, cyane ko we atekereza ko hari igihe kizagera umuntu ntagakore ikintu kuko akizi, ahubwo agomba kwerekana ikigaragaza ko yize ibyo bintu.
Cassandra yamamaye mu ndirimbo nka Nturi My Type, Shoferi, He is mine, Urakuze n’izindi.
Cassandra ageze kure amasomo ajyanye no kumurika imideli
Cassandra yahishuye ko asigaye yumva indirimbo ze ntamenye ko ari ize

