Inteko ishinga amategeko ya Iraq yemeje amategeko menshi, harimo n’ayemerera gushyingira abakobwa bafite imyaka icyenda.
Nk’uko ikinyamakuru Mail Online kibitangaza ngo guhindura amategeko agenga imiterere bwite ya Iraq bizaha inkiko za kisilamu ububasha ku bibazo bwite by’imiryango, harimo gushyingirwa, gutana, no kuzungura.
Muri iki gihe amategeko yo muri Iraq yavugaga ko imyaka ntarengwa yo gushyingirwa ari 18, ariko impinduka zemejwe ku wa kabiri, tariki ya 21 Mutarama, zizaha abayobozi b’amadini uburenganzira bwo wo gushyingira abakobwa bafite imyaka icyenda bashingiye ku busobanuro bwabo bwite bw’amategeko ya kisilamu.
Abashyigikiye izo mpinduka, usanga ahanini ari abadepite b’Abashia, bakabyemeza nk’inzira yo gukurikiza amahame ya kisilamu no kugabanya ingaruka ziterwa no kuba umuco w’abanyaburayi waramaze kwigarurira Iraq.
Icyakora, Intisar al-Mayali, uharanira uburenganzira bwa muntu akaba n’umwe mu bagize ihuriro ry’abagore bo muri Iraq, yavuze ko iri tegeko rizagira ingaruka mbi ku burenganzira bw’umugore n’abakobwa no kuba bagiye kujya bashaka abagabo bakiri bato cyane.
Kimwe cya kabiri cy’abadepite bitabiriye iyo nama ntibatoye, nk’uko umwe mu bari bitabiriye iyo nama yabitangaje.
