Butera Knowless yashyize avuga kuri Munezero Rosette wamureze ubwambuzi-Video

Butera Knowless yashyize avuga kuri Munezero Rosette wamureze ubwambuzi-Video

 Jun 20, 2021 - 10:24

Butera Knowless uri kugenda afata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ‘’InzOra’’ yasobanuye ko atigeze aba mu bimina ndetse n’uwamureze ubwambuzi atamuzi.

Ku itariki 14 Kamena 2021 RIB yakiriye ikirego cy’ubwambuzi kiregwamo Butera Knowless. Uwitwa Rosette Munezero ni we wamureze. Butera Knowless yamaze kwitaba RIB ku birego by’abantu babiri bamureze. Uyu muhanzikazi yamaze gutanga amakuru akenewe kuri RIB ariko anasobanura ko abo bantu babiri bamureze atabazi atanabahaye amafaranga. Mu kiganiro na Thechoice Butera yagize ati:’’Mu byukuri uko abantu babibonye nanjye niko nabibonye, ariya mazina sinyazi’’.

Igihari ni uko ibi byose bikiri muri RIB ariko yirinze kuvuga amakuru akiri mu nzego z’ubugenzacyaha.

Reba hano ikiganiro twagiranye