Umucuruzi ukomeye mu Bushinwa witwa Yu Donglai, yatangije gahunda y’ibiruhuko ku bakozi be bahangayitse bumva batishimye.
Iyi politiki ye nshya yemerera abakozi gufata umunsi w’ikiruhuko igihe cyose bumva batishimye cyangwa bahangayitse, bidasaby ngo ngo basabe uruhushya rw’umuyobizi.
Bwana Yu yateye iyi ntambwe agamije kuzamura uburinganire hagati y’akazi n’ubuzima bwite bw’umukozi mu gihe we yizera ko ubucuruzi buyobowe n’abantu bishimye buhinduka ubucuruzi buzira umuze kandi burambye.
Politiki ikubiyemo kandi kugabanya igihe cy’akazi kugeza ku masaha arindwi kuri buri mukozi n’inyungu nyinshi z’ikiruhuko.
