Aho yanyuze ntihaca urwango! Jennifer Lopez yagaragaye ari kumwe na wa mugabo ukurura abagore

Aho yanyuze ntihaca urwango! Jennifer Lopez yagaragaye ari kumwe na wa mugabo ukurura abagore

 Aug 27, 2021 - 05:49

Jennifer Lopez yagaragaye yifunze mu ikanzu igera hejuru y’amavi, ku nkweto zigera mu mavi agiye gufata amafunguro hamwe n’umukobwa we Emme w’imyaka 13. Byaje kurangira ahuye na wa mugabo bigeze gukundana.

Jennifer Lopez n’umukobwa we Emme bagaragaye basohotse aho bari banezerewe bafata ifunguro rya kumanywa kuri Sunset Plaza mbere yuko basura ahabereye imurikagurisha ry’ubugeni I Los Angeles. Uyu  mujyi bakunze kwitirira ko ari uw’abamalaika ndetse abahanga mu by’imyidagaduro bakemeza ko ari umurwa mukuru w’isi mu bigendanye n’imyidagaduro, ukaba uherereye muri Leta ya California, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Jennifer Lopez w’imyaka 52 ndetse n’umukobwa we Emme w’imyaka 13

Basangiye umunsi w’ibyishimo aho bari basohokeye ndetse bagaragara bambaye imyenda igendanye n’impeshyi/Summer. Uyu muririmbi w’icyamamare ndetse n’umukobwa we ukiri umwangavu, baherutse gufotorwa hanze ya Sunset Plaza muri Los Angeles, California mu gihe bari bagiye kurira hamwe ipura ya saa sita, mbere yuko basimbukira mu nzu yitiriwe Vincent Van Gogh ikorerwamo imurikagurisha mu by’ubugeni iherereye mu mujyi wa Los Angeles.

Jennifer Lopez n'umukobwa we

Jennifer Lopez akaba yaragaragaye yifunze mu ikanzu y’umweru ariko ngufiya kuko yageraga hejuru y’amavi, akaba kandi yari yambaye inkweto zizwi nka Bote/Boot zigera mu mavi, ndetse akenyeye mu nda igikandara kinini cy’ibara rya khaki, cya kindi nubundi abastar bakunze gukenyera, mu ntoki akaba afite isakoshi yo mu ibara rya shokola risa n’inkweto yambaye ubundi ahita agerekaho amadarubindi y’izuba azwi nka fime (Sunglasses) ni mu gihe umukobwa we Emme yagaragaye yambaye ikabutura y’ubururu y’ikoboyi ya deshire ukuntu ndetse n’amadarubindi mu maso.

Ben Affleck na Jennifer Lopez

Ku rundi ruhande ariko hari amakuru aherutse kujya hanze avuga ko Jennifer Lopez n’umukobwa we Emme, basohokeye ahantu, barangije bahahurira n’umugabo wigeze gukundana na Jennifer Lopez,witwa Ben Affleck w’imyaka 49. Uyu mugore akaba yaragaragaye afatanye mu kiganza n’uyu mugabo w’ibigango bivugwa ko afite ubwiza bukurura abagore benshi ku buryo umubonye wese yifuza gukorana na we imibonano mpuzabitsina.

Bakaba bari basohokeye muri Los Angeles ku itariki 24 Kanama uyu mwaka wa 2021 ndetse bakaba bararebanaga akana ko mu jisho. Jennifer Lopez yagaragaje kumwenyura gukomeye imbere ya Camera yerekana ko atewe ishema n’uyu mugabo nubwo yirinze kumuvugaho byinshi.

Igitangaje ariko kikibazwa n’abafana batabarika, ni uko umunsi umwe mbere yo kujya guhaha muri supermarket/shopping, Ben yafotorewe kuri Tiffan’s iyi ikaba ari inzu bahahiramo ibintu bitandukanye, akaba yarari kumwe na nyina Chris Anne Boldt n’umuhungu we Samuel w’imyaka 9, barimo gutoranya impeta ahantu zicururizwa muri iyi supermarket. Abantu batandukanye bakaba baraheze mu gihirahiro/mu rungabangabo bibaza niba uyu mugabo yararimo ashakisha ikintu runaka yagurira Jennifer ariko byaje kugaragara ko nubundi bagifitanye umubano mu ibanga rikomeye.

Jennifer Lopez na Ben Affleck

Jennifer Lopez na Ben Affleck banafite izina rya  rihuza amazina yabo bombi “Bennifer”,bigeze kukanyuzaho mu rukundo rw’igishyuhirane ndetse ruvugisha cyane ababazi, inshuti, abavandimwe n’abafana muri rusange. Bakaba baratangiye gukundana guhera mu mwaka wa 2002 kugeza mu mwaka wa 2004 nubwo uyu mugabo yari yaramusezeranyije kuzamurongora bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko mu muhango uzwi nko gutera ivi. Nyuma y’imyaka 15 batandukanye bongeye kugaragara bari kumwe ndetse abantu bakeka ko bongeye gusubirana ariko amaso y’abafana ahera mu kirere. Hari n’ibindi bihe bagaragaye bari kumwe mu bihe bitandukanye I Los Angeles, abantu batangira kugenda bavuga ko ibintu bigiye kujya mu buryo urukundo rukagaruka hagati y’aba bombi. Jennifer Lopez ari mu byamamare bikunzwe ku isi. Yibitseho abamukurikira (followers) miliyoni 172 kuri Instagram.

 

Umwanditsi: Sibomana Emmanuel