Michael Jackson akomeje kuyoboza bagenzi be inkoni y'icyuma na nyuma y'urupfu rwe

Michael Jackson akomeje kuyoboza bagenzi be inkoni y'icyuma na nyuma y'urupfu rwe

 Nov 3, 2025 - 11:17

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Michael Jackson, akomeje kuba ikirangirire nyuma y’urupfu rwe, aho ikinyamakuru Forbes cyantangaje ko uyu mwami wa Pop yongeye kuyobora urutonde rw’abahanzi bitabye Imana ariko bakaba barinjije amafaranga menshi kurusha abandi mu mwaka wa 2025, ndetse yanikira cyane abo bahanganye.

Forbes yagaragaje ko umutungo we winjije hafi miliyoni 105 z'amadorari(arenga miliyoni 153 Frw) mu mwaka umwe gusa.

Kuva Jackson yapfa mu mwaka wa 2009, umutungo we umaze kwinjiza arenga miliyari 3.5 z'amadorari, ibintu bimushyira mu rwego rw’abahanzi bakomeye ku isi, yaba mu by’umuziki ndetse no mu bukungu.

Umwe mu banyamategeko b’inzobere mu mitungo y’abahanzi bapfuye yabwiye Forbes ati: “Mu bijyanye n’inyungu z’abahanzi bapfuye, hari Michael Jackson, wanikiye abandi bose.”

Inkuru ya vuba y’inyungu z’umutungo wa Jackson ishingiye cyane ku kugurisha igice cya 50% cy’uburenganzira bwe ku bihangano bye bya muzika na Sony Music mu mwaka wa 2024, ku gaciro ka miliyoni 600 z'amadorari.

Iyo mikoranire mishya yanashyizemo amasezerano mashya y’amafaranga y’inyongera (royalties) yahaye umutungo wa Jackson inyungu nyinshi ku rwego mpuzamahanga.

N’ubwo nyina, Katherine Jackson, yari yabigaragajeho impungenge avuga ko iyo gahunda itubahirije ibyo umuhungu we yashakaga, uwo mugabane wagurishijwe washimangiye ko ibihangano bya Jackson ari bimwe mu bifite agaciro kanini cyane mu mateka y’umuziki.

Si bwo bwa mbere Jackson yinjije amafaranga menshi mu mateka. Mu 1985, yaguze ATV Music Catalog yari irimo indirimbo nyinshi za The Beatles, zanditswe na Lennon na McCartney, ku mafaranga miliyoni 47.5 z'amadorari.

Uwo mutungo waragurishijwe muri Sony mu 2016 kuri miliyoni 750 z'amadorari, bingana hafi na miliyari imwe y'amadorari uyu munsi.

Uretse amafaranga ava mu ndirimbo ze, ibikorwa by’ubucuruzi yasize n’umutungo wa Jackson byinjiza amafaranga menshi. Filime ye y’inkuru “This Is It” yasohotse mu 2009 yinjije miliyoni 267 z'amadorari muri sinema, naho igitaramo cya Cirque du Soleil Michael Jackson: The Immortal World Tour cyinjiza miliyoni 160 z'amadorari mu 2012, kiba igitaramo cyungutse cyane uwo mwaka.

Umutungo wa Jackson uracyaguka kuko filime y’amateka ye nshya yitwa “Michael”, irimo gukinwamo na Jaafar Jackson, umwisengeneza we, izasohoka muri Mata 2026, bikitezwe ko izongera kubyutsa inyungu no kwagura ubwamamare bwe ku isi hose.

Abandi bahanzi bapfuye bari ku rutonde rwa Forbes rw’abinjije menshi muri 2025 barimo Prince, John Lennon, na Bob Marley. Bose hamwe binjije miliyoni 541 z'amadorari mbere y’imisoro. Ariko Forbes igaragaza ko Michael Jackson akiri mu rwego rwe rwihariye, haba mu muco, haba mu bukungu.

Micheal Jackson akomeje kuyoboza bagenzi be inkoni y'icyuma 

Michael Jackson ni we muhanzi winjije amafaranga menshi mu bitabye Imana