Uyu mudugudu uri kure cyane y’umujyi, abaturage bawushyiramo imashini z’amazi zishyirwa mu ngo no hanze yazo kugira ngo birinde ibiza by'inkongi y'umuriro.
Mu gihe cy’inkongi y’umuriro, bamwe mu baturage bagenewe batoranyijwe bajya gufungura pompe z’amazi zashyizwe imbere n’inyuma y’inzu kugira ngo umuriro udakwira mu tundi duce.
Iki cyemezo ngo kikaba ari igisubizo cy’abaturage baho mu rwego rwo kurinda amazu yabo y’amateka, akenshi usanga yubakishije ibyatsi.
Kugira ngo sisitemu ikomeze gukora neza, abaturage ba Shirakawa-go basuzuma izo mashini kabiri mu mwaka, maze uwo munsi w’isuzuma bakawita “Ibirori by’amazi aho pompe zo mu mudugudu wose zifungurirwa icyarimwe maze amazi akazamuka mu buryo bubereye ijisho
Nubwo ari ibintu byakozwe bitagamije kunezeza amaso y’abantu, gusa uburyo biba bibereye ijisho bituma bihuruza abantu benshi bakaza kwihera ijisho.
