Amakuru avuga ko yatangiye kuzamura ukuboko kwe mu 1973, mu rwego rwo kwiha no kwiyegurira byimazeyo imyizerere ye y'Abahindu.
Byongeye kandi, ikiganza ngo cyaje gukomera kandi gitakaza ubushobozi bwo kunyeganyega kubera kumara igihe kirekire kidakoreshwa, ari na byo bituma benshi bamufata nk'umuntu ufite kwizera gukomeye, n'ubwo hari n'abandi bavuga yabikoze mu rwego rwo gushaka kwamamara.
Mahant Amar Bharati yamaze imyaka isaga 50 amanitse akaboko
Kugeza mu 2023, yari agikomeie icyo gikorwa cye, icyakora ku geza ubu nta makuru ya vuba yerekana uko ameze cyangwa niba akiriho.
Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko icyo gikorwa cyamuteye ububabare bukabije mu myaka ibiri, ariko nyuma akaza kuba pararize muri uko kuboko, ari na byo byamworohereje gukomeza kukumanika muri iyo myaka yose.
