Meek Mill arifuza ubwenegihugu bwa Ghana kubera ibibera muri Amerika

Meek Mill arifuza ubwenegihugu bwa Ghana kubera ibibera muri Amerika

 Mar 5, 2024 - 21:45

Umuraperi Meek Mill ukunze kumvikana kenshi avuga ko abirabura badahabwa agaciro muri Amerika, yavuze ko yifuza kuba umunya-Ghana kubera ibyo akomeje kubona muri Amerika.

Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meek Mill, yavuze ko yifuza ubwenegihugu bwa Ghana kuko ngo amaze kurambirwa ihohoterwa rikorerwa abirabura muri Amerika.

Meek Mill arasaba kuba umunya-Ghana kubera uburyo abirabura bahonyorwa muri Amerika 

Ibyo Meek Mill yabivuze abinyujije ku rubug  rwa X rwahoze rwitwa Twitter, asobanura ko ashaka ubwenegihugu bwa Ghana kuko Amerika yo isa n’iyaremewe kurimbura abirabura.

Uyu muraperi yagize ati:”Ndashaka ubwenegihugu bwa Ghana! Amerika yo yaremewe kurimbura abagabo b’abirabura, mu gihe idakoze ibyo bifuza. Njye hari umusaza w’imyaka 70 w’umwirabura warashwe mu mutwe aho ntuye!”

Meek Mill yabivuze nyuma yo gushengurwa n'urupfu rw'umusaza w'umwirabura warasiwe mu gace atuyemo

Meek Mill yatangaje ibi mu gihe n’ubundi Amerika ari kimwe mu bihugu bivugwaho guhonyora uburenganzira bw’abirabura ku rwego rwo hejuru.