Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu Bufaransa ku wa 15 Werurwe 1990 ni yo yafatiwemo umwanzuro ntakuka wo kumuha indege ngo ajye ayikoresha mu ngendo z’akazi, binaba n'igisubizo ku mutekano we yari afitiye impungenge, kubera akavuyo kari kamaze iminsi mu butegetse bw'u Rwanda.
Juvénal Habyarima yari amaze igihe afitiye impungenge umutekano we
Ubwo Perezida Habyarimana yahabwaga iyi ndege yo mu bwoko bwa Falcon 50, yari amaze iminsi agaragariza u Bufaransa ko afite impungenge ku bijyanye n’umutekano w’ikibuga cy’indege cy’i Kigali ku buryo ngo yari yaranasabye ko Abafaransa bamusanira radar yari yarapfuye cyangwa bakaba bamuha indi nshya.
Raporo yakozwe na Komisiyo yari iyobowe na Dr Mutsinzi Jean ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, igaragaza ko yapfuye yari amaze igihe abyiyumvamo ndetse akaba yari yaragiye asubika ingendo zitandukanye nk’urwo gushyingura Melchior Ndadaye wari Perezida w’u Burundi na Félix Houphouët-Boigny wa Côte d’Ivoire.
Perezida Juvénal Habyarima yari amaze igihe asubika ingendo yari afite
