Master J yahishuye ibitambo yatambye kubera umuziki

Master J yahishuye ibitambo yatambye kubera umuziki

 Sep 29, 2025 - 19:51

Joachim Marunda uzwi cyane mu muziki nka Master J, umwe mu bashinze MJ Production ‘MJ Records’, yasobanuye uburyo yahisemo inzira y’umuziki aho gukoresha impamyabumenyi ye y’icyubahiro mu buhanga bw’amashanyarazi yakuye mu Ishuri Rikuru rya London, n'uburyo byatumye amara imyaka ine atavugana na se.

Uyu mugabo, watangiye gukora umuziki mu 1996 nyuma yo kurangiza amasomo ye, avuga ko icyemezo cyo gushyira mu kabati impamyabumenyi ze cyazanye ingaruka zikomeye mu muryango, aho byatumye atongera kuvugana na se imyaka isaga ine.

Yagize ati:“Data ntabwo yabyishimiye, byageze aho anyirukana mu rugo. Nta kintu cyari cyoroshye kuko icyo gihe ubucuruzi bw’umuziki bwari butarajyaho, ndetse n’amaradiyo yari make cyane”.

Nyuma y’imyaka myinshi akora umuziki, Master J akomeza guhura n’imbogamizi zituruka ku rubyiruko rw’iki gihe, rumushinja kurusebya no kuruca intege buri gihe iyo agerageje gutanga ibitekerezo ku iterambere ry’umuziki.

Kuri we, ibyo byose bituruka ku kuba avuga ukuri, kuko abikora ntawe agamije kubabaza mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Yakomeje agira ati:“Abantu bangirira urwango kuko mvuga ukuri ku bahanzi bo muri iyi minsi, ntabwo bakunda ko mvuga  ku makosa yabo, ariko njye mvuga kugira ngo bishyirwe ku murongo neza. Sinzi impamvu muhanzi wese mvuzeho amakosa bahita banyanga bakantuka,” 

Master J yakomeje ashimangira ko intego ye atari uguca intege, ahubwo ari ugufasha kuzamura urwego rw’umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba.

Master J yahishuye ibitambo yatambye kubera umuziki