Marioo yavuze ko yamenye ko hari abantu barimo abanyapolitiki ndetse n’ibyamamare bimwe na bimwe, bashishikariza Paulah gukora ibintu bishobora gusenya urukundo rwabo.
Mu butumwa bwe, uyu muhanzi yagaragaje ko arambiwe ayo makosa, anavuga ko naramuka akomeje kubibona, azatangira kubashyira ku karubanda ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati:“Hari abantu bafite imyitwarire idahwitse. Barimo guha Paulah inama zisenya aho kubaka. Nibakomeza, nzatangira kubavuga ku mugaragaro."
Uwo muhanzi kandi yasobanuye ko ubwo Paulah yari atwite inda ye, hari abantu bagiye bamugira inama mbi yo kuyikuramo, bavuga ko Marioo atari umugabo ukwiye kuri we. Ariko, nk’uko Marioo yabigaragaje, urukundo rwabo rwakomeje gukomera ndetse ubu bombi bari mu myiteguro yo kurushinga.
Iyi si yo nshuro ya mbere Marioo ashyira hanze ubutumwa nk’ubu , dore ko aherutse no kugaragaza ko hari abantu benshi bashaka kubacamo ibice, ariko ashimangira ko urukundo rwabo rutajegajega kandi bazakomeza kurwubaka n’ubwubahane bukomeye.
Marioo yongeye kwihanangiriza abashaka kudobya urukundo we na Paulah Kajala
Marioo ashimangira ko nta kizamutandukanya na Paulah Kajala
