Sosiyete sivile ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y'Amajyepfo, iratanga impuruza ivuga ko umutwe wa M23 wamaze gufata ibice bigari byo mu Ntara ya Kivu n'Amajyaruguru, none magingo aya ukaba ushaka kwinjira muri Kivu y'Amajyepfo.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta, usaba ingabo za Leta FARDC n'abarwanyi ba Wazalendo gukora ibishoboka bakirukana zimwe mu ngabo za M23 zageze muri Kivu y'Amajyepfo nko muri Terirwari ya Kalehe ndetse bakaba bashaka no kwigarurira ibindi bice byo muri Uvira nk'uko babisoye mu nyandiko bemeza ko baganiriye n'abaturage bakabibahamiriza
Ubu butumwa bw'iyi sosiyete sivile kandi, bukomeza buvuga ko mu bice bya Numbi, Limbishi na Minova, abarwanyi ba M23 bahateye amatako, ibituma abaturage batuye muri Terirwari zirimo Fizi, Uvira, Mwenga na Walungu batahwa n'ubwoba ko isaha n'isaha intambara yabageraho.
Abakurikirana iby'intambara ya M23 na FARDC, bemeza ko ingabo za Leta n'abafatanyabikorwa babo barimo SADC, ingabo b'Abarundi n'indi mitwe itandukanye, bananiwe kwirukana M23, bityo hakaba hakenewe ibiganiro by'amahoro nubwo Kinshasa yateye utwatsi iby'ubwumvikane bw'amaharo.
