Ludacris yavuze ko Jay-Z atamwipimaho

Ludacris yavuze ko Jay-Z atamwipimaho

 May 15, 2024 - 18:39

Umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime, Ludacris, yavugishije benshi ubwo yatangazaga ko umuraperi Jay-Z batajya mu mitsi mu bijyanye no kwandika imirongo y'indirimbo, kuko ngo we arusha cyane Jay-Z .

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika akaba n’umuhanzi Ludacris, yatangaje ko umuhanzi Jay-Z atamutsinda mu bijyanye no kwandika indirimbo, ndeste ko baramutse bahawe amasaha abiri yo kwandika imirongo yamutsinda bimworoheye.

Ludacris yabivuze ubwo yari kuri 'Funky vendredi' podcast, aho yasobanuye ko nubwo mu minsi yashize habaye guhatana cyane muri muzika ya Hip-Hop, yizera ko Jay-Z adashobora kwandika imirongo kumurusha.

Ludacris avuze ko Jay-Z atamwipamaho ku bijyanye no kwandika indirimbo 

Twabibutsa ko Ludacris yigeze gukorana na Jay-Z mu ndirimbo yise  ‘I Do It for Hip Hop’ iri kuri albumye yo 2008 yise 'Theatre of the Mind'.

Ludacris kandi uretse kuba ari icyamamare mu muziki aho yakunzwe mu ndirimbo ze nka Act a Fool’, ‘What’s Your Fantasy’ na  ‘Get Back’ yagaragaye no muri filime nka  Fast and Furious’, ‘Dashing Through the Snow’, ‘Crash’, ‘Hustle & Flow’ n'izindi.