Ludacris azahora azirikana aho Busta Rhymes yamukuye

Ludacris azahora azirikana aho Busta Rhymes yamukuye

 Apr 20, 2024 - 15:18

Umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime wo muri Amerika, Ludacris yavuze ko atazibagirwa aho umuraperi w'umunyabigwi Busta Rhymes yamukuye, ndetse ahamya ko azahora amwubaha.

Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ludacris, yashimiye umuraperi w’umunyabigwi Busta Rhymes,  ariwe muntu wenyine watumye agera aho yageze mu muziki.

Ludacris yavuze ko atazibagurwa aho Busta Rhymes yamukuye

Nk’uko ikinyamakuru Daily Post News kibitangaza, ngo Luda yasobanuye neza ko yibuka kandi ko yishimira uruhare rwa Busta mu mwuga we, kuko nta cyo yari kuba yaragezeho ubu iyo ataba uwo muraperi.

Icyakora, uyu muraperi w’imyaka 46 ntiyagaragaje ubufasha yahawe na Busta ku buryo n’ubu akimuvuga ibigwi, ariko yamusezeranyije ko azamukunda kandi akamwubaha iteka.

Ludacris na Busta Rhymes bagiye bakorana indirimbo nyinshi mu myaka yashize

Aba baraperi bombi bagiye bakorana indirimbo zitandukanye,  ‘Throw It Up’, ‘We Must Be Heard’, We Never Miss’, ‘Cannon’ n'izindi.