Liverpool ibyo irimo gukorera umuryango wa Diogo Jota biri gukora benshi ku mutima

Liverpool ibyo irimo gukorera umuryango wa Diogo Jota biri gukora benshi ku mutima

 Jul 5, 2025 - 13:42

Mu gikorwa cyuje impuhwe n’ubumuntu cyanakoze benshi ku mutima, ikipe ya Liverpool yatangaje ko izishyura umuryango wa Diogo Jota amafaranga yose yari asigaye ku masezerano ye, nyuma y’urupfu rwe rutunguranye rwabaye muri iki cyumweru.

Jota, wakiniraga Liverpool kuva mu 2020, yari yarasinye amasezerano y’imyaka itanu mu mwaka wa 2022. Bivugwa ko yahembwaga ibihumbi 140 by’ama-pound buri cyumweru, bingana n’amapawundi miliyoni 7.2 ku mwaka.

Liverpool izishyura umuryango we miliyoni 14.5 z’amapawundi, angana n’ayari asigaye ku myaka ibiri yari isigaje ku masezerano ye. Aya mafaranga azafasha umuryango we mu buzima bw’ahazaza, cyane cyane umugore we Rute Cardoso n’abana babo batatu.

Iki gikorwa kirashimangira ubudasa bw’iyi kipe mu kwita ku bakinnyi bayo n’imiryango yabo, kabone n’iyo baba batakiri mu buzima.

Muri ibi bihe bikomeye, ikipe yanatangaje ko numero 20 Jota yambaraga izahagarikwa burundu nk’icyubahiro ku rugendo rwe n’uruhare yagize mu ikipe. Ni icyemezo cyafashwe kugira ngo izina rye rizahore ryibukwa.

Amakuru y’ikinyamakuru Tribuna kandi, aravuga ko Mohamed Salah umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Liverpool, yahisemo guhagarika ikiruhuko cye kugira ngo yifatanye n’abandi mu guha icyubahiro mugenzi wabo.

Urupfu rwa Diogo Jota ni igihombo gikomeye ku ikipe, ku bafana, no ku mukino w’umupira w’amaguru muri rusange, gusa Liverpool ikomeje gutanga urugero rwiza mu kwerekana ko ubuzima bw’umuntu buruta ibindi byose.

Diogo Jota yasize umugore n'abana batatu