Ishimwe Kevin yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y'igihe gito yari amaze nta kipe afite kuko aherutse gutandukana n'iyo yari arimo.
Ishimwe Kevin uzwiho guhinduranya amakipe cyane, aherutse kwirukanwa na Kiyovu Sports ndetse asigara nta kipe afite, akaba ariyo mpamvu Rayon Sports yabashije kumusinyisha kandi isoko ryarafunzwe.
Ishimwe Kevin yanyuze mu makipe atandukanye, dore ko yavuye muri Rayon Sports akerekeza muri APR FC ndetse naho akahava yirukanwe kubera ikibazo cy'imyitwarire.
Kuri uyu wa kabiri nibwo Rayon Sports yerekanye uyu mukinnyi nk'umwana ugarutse mu rugo ndetse akaba yasinye amasezerano y'amezi atandatu. Ishimwe Kevin akunze kuvugwaho imyitwarire itari myiza kuva mu ikipe ya Pepiniere, Rayon Sports APR FC na Kiyovu Sports.
Ishimwe Kevin yagarutse muri Rayon Sports
Ishimwe Kevin yasinye amezi atandatu
