Laporta yahinyuje Javier Tebas ku bijyanye n’ubushobozi bwa FC Barcelona ku isoko

Laporta yahinyuje Javier Tebas ku bijyanye n’ubushobozi bwa FC Barcelona ku isoko

 Jun 18, 2025 - 18:36

Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta, yatangaje ko ikipe ayoboye ifite ubushobozi bwo gusinyisha abakinnyi nk’uko bisanzwe, anemeza ko hari abakinnyi bashya bagiye gutangazwa mu gihe cya vuba.

Aya magambo yumvikanye nk’ahinyuza Perezida wa La Liga, Javier Tebas, uherutse kuvuga ko Barcelona idashobora kugura abakinnyi b’igiciro cyo hejuru itabanje kugabanya umubare w’abakinnyi cyangwa imishahara.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Laporta yagize ati:“Dushobora gusinyisha abakinnyi bisanzwe kandi turi mu rwego rwa 1:1. Hari umukinnyi tugiye gutangaza vuba, kandi turimo no gukora ku wundi dufiteho icyizere gikomeye.”

Yongeyeho ati:“Ubu dufitanye umubano mwiza na La Liga, ari nayo mpamvu nizeye ko tuzabona abakinnyi bashya vuba.”

Ibi bisohotse hashize igihe gito Tebas atangarije ati:“Barcelona ntishobora kwinjira ku isoko ry’abakinnyi bakomeye nk’uko bisanzwe. Igomba kubanza kugabanya imishahara cyangwa kugurisha bamwe mu bakinnyi kugira ngo igire ubushobozi bwo kugura abandi.”

Mu gihe ayo magambo yombi agaragaza kutavuga rumwe hagati y’impande zombi, amakuru yizewe yemeza ko Joan Garcia yamaze kugurwa na Barça ku mafaranga agera kuri miliyoni 25 z’amayero, mu gihe Nico Williams ni we uri ku isonga mu bakinnyi ikipe iri gukora uko ishoboye ngo imwegukane.

Aya makuru mashya agaragaza ko FC Barcelona ishaka gusubira ku rwego rwo guhatanira abakinnyi bakomeye, nubwo Perezida wa La Liga atabibona gutyo.

Kuba Laporta avuga ko bashobora kugura abakinnyi “bisanzwe” bishobora kumvikana nk’uburyo bwo kugumana icyizere ku bafana, cyangwa se uburyo bwo gushyira igitutu kuri La Liga ngo ireke imbogamizi yashyizeho.

Niba koko ibyo Laporta avuga ari ukuri, bishobora gusobanura ko Barcelona yamaze gukemura ibibazo by’amategeko n’ubukungu, cyangwa se ko iri gukoresha izindi nzira zemewe n’amategeko ngo yisubize uburenganzira bwo kugura uko ishatse.

Icyizere cya Laporta n’amagambo ya Tebas birerekana ishusho y’intambara ya politiki n’imari hagati ya Barça na La Liga, gusa igihe n’isoko ryo kugura bizagenda bigaragaza ukuri nyako.

Javier Tebas aherutse kuvuga ko Barcelona idafite ubushobozi bwo kujya ku isoko uko ibishaka

Laporta we yavuze ko ikipe ye imeze neza nta cyayibuza kugura abakinnyi uko ibishaka