Ibi byatumye Ishyirahamwe ry’Abanyesipanye bafite indwara ya achondroplasia (ADEE) ryamagana icyo gikorwa, rivuga ko gitesha agaciro ikiremwamuntu, ndetse kinyuranyije n’amategeko arengera abafite ubumuga. ADEE yasohoye itangazo rivuga ko ibyo byakozwe na Lamine Yamal ari ibikorwa by’agasuzuguro kandi byimakaza imyumvire itesha agaciro abafite ubumuga mu muryango mugari.
Leta ya Espagne na yo ntiyatinze gutangaza ko yatangiye iperereza ku byabaye, kandi ko iri no kwiga ku mpinduka nshya mu mategeko zishobora gutuma abantu bakoze ibikorwa nk’ibi bacibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni imwe y’amayero (€1,000,000).
Nubwo umwe mu bantu bari bitabiriye ibyo birori yavuze ko bakiriwe neza kandi bakoraga mu buryo bwemewe n’amategeko, Yamal ubwe kugeza ubu ntiyigeze agira icyo atangaza ku mugaragaro. Uburyo acecetse bwafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ashobora kuba azi ko ibyo yakoze bitari bikwiye, nk’uko bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu babitangaza.
Abategetsi ba leta n’abaharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bavuga ko gukoresha abantu bafite dwarfism nk’ibikoresho by’imyidagaduro mu birori ari imyumvire iri hasi, idaha agaciro uburenganzira bwa muntu, kandi igomba gucibwa burundu binyuze mu mategeko arengera buri wese.
Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, aho benshi bamagana icyemezo cya Yamal, bamusaba kwisobanura ndetse no gusaba imbabazi ku mugaragaro.
Lamine Yamal arashinjwa gukoresha abantu bafite ubumuga nk'ibikoresho byo gushimisha abitabiriye isabukuru ye y'amavuko
Lamine Yamal wahiriwe mu kibuga muri iyi myaka, benshi batangiye ku mwikoma bibaza niba koko ibyo ashinjwa yabikoze
