Ni imikino y'umunsi wa cumi wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ariyo Primus National league yari yakomeje kuri uyu wa kane.
Hari hateganyijwe mikino itatu gusa kuko indi mikino itanu yabaye kuwa Gatatu. Umukino wabimburiye indi ni umukino wahuje Gasogi United na AS Kigali.
Aya makipe yombi yari agiye guhura yose yaratsinzwe imikino yayo ku munsi wa kenda wa shampiyona uheruka. Ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Gorilla FC igitego kimwe ku busa mu mukino utaravuzweho rumwe.
Gasogi United yatsinzwe bigaragara ko yakinishije abakinnyi badasanzwe babanza mu kibuga ndetse perezida wayo KNC yumvikana avuga ko ariwe wabisabye umutoza ngo arebe abo bakinnyi bandi uko bahagaze.
Ni mu gihe abandi bakunzi ba ruhago bumvikanaga bavuga ko iyi kipe yaba yagize uruhare mu kwitsindisha ku bw'impamvu zitandukanye.
Ku rundi ruhande AS Kigali yari yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 ndetse biviramo umutoza Eric Nshimiyimana n'umwungiriza we kwirukanwa muri iyi kipe y'abanyamujyi.
Birumvikana ko aya makipe yombi yari anyotewe amanota atatu ku buryo bwo hejuru dore ko amaze iminsi atitwara neza nk'uko yatangiye umwaka w'imikino.
Umutoza wa AS Kigali Jimmy Mulisa yashakaga gutangirana amanota atatu ariko ntiyorohewe n'abasore ba Gasogi United bamuhaye akazi katoroshye.
Ikipe ya AS Kigali yinjiye neza mu mukino kuko ku munota wa 22' Shaban Hussein yayiboneye igitego. Abenshi baketse ko ari intangiriro nziza Jimmy Mulisa agize ariko ntiyaje koroherwa.
Ku munota wa 30' gusa Gasogi United yabonye penaliti yatewe neza na Herron Berrian ndetse igice cya mbere cyirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri AS Kigali yagerageje gushaka igitego cy'intsinzi ariko ntiyakibona birangira itakaze amanota abiri kuri uyu munsi. Gusa na Gasogi United yanyuzagamo ikataka.
Ibi byatumye AS Kigali iguma ku mwanya wa kane n'amanota 17 inganya na APR FC n'ubwo APR FC yo ifite imikino itatu y'ibirarane. Ndetse AS Kigali irushwa amanota atandatu na Kiyovu Sport ya mbere.
Naho Gasogi United yo ikaba iri ku mwanya wa munani n'amanota 13 ariko ikaba ifite umukino umwe w'ikirarane itarakina.
Ibi bikomeje gutera impungenge ko ikipe ya AS Kigali yatangiye ivuga ko ishaka igikombe yakomeza kugorwa. Umunyarwanda ati urwishe ya nka ruracyayirimo, nyuma y'igenda rya Eric Nshimiyimana n'ubundi amanota atatu yabuze.
AS Kigali yanganyije na Gasogi United(Image:AS Kigali Instagram)
Jimmy Mulisa ntiyatangiye neza muri AS Kigali(Image:AS Kigali Instagram)
