Là Reïna uvuga ko nta kandi kazi akora kadafite aho gahuriye n’umuziki, yabigarutseho mu masaha ya saa Yine z’ijoro mu kiganiro Salus Relax cya Radio Salus, mu ijoro ryo ku wa 24 Kanama 2025.
Ati: ““Oyaa, ku Nyundo njya njyayo bisanzwe gutanga ama-workshops cyangwa se nko gukosora ibizamini bya Leta. Ariko ubusanzwe nigisha mu bigo by’amashuri bisanzwe i Kigali.”
Icyakora, umunyamakuru umwe muri icyo kiganiro yakomeje gutsimbarara amubaza nimba hari aho ahuriye no kwigisha umuziki. Uyu muhanzikazi yaje kwemeza ko yigisha umuziki ariko atari kuri iri shuri byavugwaga ko yigishaho.
Ati: “Yego nigisha umuzi, hari amashuri hano i Kigali aba afite iyo program [gahunda] ya music [muzika]…. Hanyuma, hari ariko n’ibindi bigo bitandukanye byo muri Kigali tuba turi mu mikoranire kuko uburezi ni ikintu mba numva mfiteho [passion] kuko n’ubundi mbifatanya n’ibyo nkora. Muri rusange iyo wigisha bituma uhora wiga, wihugura, bituma impano yawe idasaza.”
Uyu muhanzikazi winjiye mu muziki umwaka ushize, aherutse gusinyishwa n’umukunzi we babanje kuba inshuti zisanzwe no gukorana akazi igihe kirekire, Prince Kiiiz, ngo azage amureberera inyungu ndetse kuri ubu ari no kumufasha gutunganya no kuzasohora EP ye yise ‘Rimwe EP’ yamaze gusohokaho indirimbo ‘Promese’ bafatanyije isohoka mu byumweru bisaga 2 bishize.

