Kumara iminota irenze 10 mu bwiherero bishobora kwangiza ubuzima bw'umuntu ku buryo bukomeye.

Kumara iminota irenze 10 mu bwiherero bishobora kwangiza ubuzima bw'umuntu ku buryo bukomeye.

 Nov 20, 2024 - 19:18

Ubushakashatsi bugaragaza ko kumara igihe kirenze iminota 10 mu bwiherero byangiza ubuzima bw'umuntu ku buryo bukomeye by'umwihariko iyo bikorwa kenshi.

Abahanga mu by’ubuzima baraburira abantu ko kumara iminota irenga 10 mu musarani bishobora gutera ibibazo bikomeye by’ubuzima, harimo n’ibyago byinshi byo kwandura indwara ya hemorroide ndetse n’imitsi yo mu nda ikagabanuka cyangwa se ikangirika.

Umusarani ushobora kugukururira ibibazo 

Gukomatanya kwicara umwanya munini hamwe n’igitutu cya rukuruzi yo mu musarani bihagarika umuvuduko wamaraso, bigatera imitsi kwangirika. Abahanga batanga inama yo kwirinda ibirangaza nka terefone mu bwiherero no kwitondera ibyo barya kugira ngo bakomeze kwirinda izo ngaruka.

Mu gihe ibyo bikozwe igihe kinini kingana cyangwa kirenga ibyumweru birenga bitatu, birashobora gutera ikibazo cy’igifu cyangwa kanseri y’amara, nk’uko byemezwa n’inzobere mu buvuzi.