Ku myaka 28 nabazwe inshuro 11! Shah Rukh Khan utarigeze woroherwa n'umubiri mu mwuga we

Ku myaka 28 nabazwe inshuro 11! Shah Rukh Khan utarigeze woroherwa n'umubiri mu mwuga we

 Dec 13, 2023 - 11:37

Umukinnyi wa filime w'imyaka 58, umwe mu Bahinde bakunzwe cyane, Shah Rukh Khan, yatangaje uburyo umubiri we utigeze umubanira na gato mu mwuga we, kuko yahoraga mu bitaro, bikica n'imwe mu mishinga ye.

Umukinnyi wa filime umwe mu bakunzwe ku isi, Shah Rukh Khan, yahishuye ko yagejeje ku myaka 28, amaze kubagwa inshuro zigera kuri 11.

Shah Rukh Khan yavuze ukuntu ubuzima mutamubaniye mu mwuga we

Uko kubagwa kose, kwatewe nuko yagiraga ikibazo cyo kugira uburibwe mu bice by’umubiri we cyane cyane ubwo yabaga arimo gufata amashusho ya filime, ari na byo byatumye abagwa ibice birimo, urutugu, amavi, izuru, n’ibindi.

Shah Rukh Khan, yatangaje ko ibyo bibazo byose yabinyuzemo ubwo yakinaga filime nka: Darr, Koyla, Raees, My Name Is Khan, Happy New Year, Chennai Express, na Ra.One.

Shah Rukh Khan, yongeyeho ko ubwo buribwe butanamujaye agahenge ubwo yari arimo gukina filime yitwa Kal Ho Naa Ho mu mwaka wa 2003, aho nyuma y’iminsi mike atangiye kuyikina ahuye n’ikibazo cyo kuribwa umugongo bikabije, ku buryo yasabye abayiteguye gushaka undi wamusimbura.

Shah Rukh Khan ni umwe mu bakinnyi ba filime b'Abahinde bakunzwe

Icyakora, ngo bahisemo guhagarika gufata amashusho y’iyo filime, maze nyuma y’amezi atandatu amaze kuvurwa, basubukura imirimo yabo.