Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo ibi birori bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'uyu muherwe byabereye muri Ghana, aho yishyuye akayabo ibyamamare birimo Diamond Platinumz, Davido, King Promise, Stonebwoy n'abandi ngo bazasusurutse abitabiriye ibi birori.
Mu bahanzi batumiwe, Diamond niwe wishyuwe akayabo k'asaga miliyoni 848 Rwf, Davido yishyurwa asaga miliyoni 707 Rwf, Sarkodie na Stonebwoy bishyurwa asaga miliyoni 282 Rwf na King Promise wishyuwe asaga miliyoni 169.
Kuri ubu ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze y'amafaranga muri Ghana, Monetary Authority, cyamaze gufunga konti ze zose za Banki aho ashinjwa kunyereza umusoro.
Amakuru ava mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Ghana, avuga ko mu isabukuru y'uyu muherwe hari amafaranga asaga miliyari 1.6 Rwf, yakoreshejwe ariko ntabwo yigeze ayatangira umusoro.
Umuherwe Richard ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko y'imyaka 40

