Kizz Daniel yateye utwatsi abategaga urugo rwe iminsi

Kizz Daniel yateye utwatsi abategaga urugo rwe iminsi

 Mar 8, 2024 - 20:27

N'ubwo adakunze gushyira hanze ubuzima bwe bw'urukundo, Kizz Daniel yahishuriye abafana be ko amaze imyaka 4 arongoye, ndetse ko ntacyamutanya n'umugore we.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Kizz Daniel, yasobanuye neza ko amaze imyaka ine arongoye.

Abinyujije ku rukuta rwe X yahoze ari twitter, yabyemeje nyuma y’uko umufana w’umugore wari umubwiye ko ubukwe urugo rwe rutazaramba, ari na bwo Kizz Daniel yahise amusobanurira ko yarongoye kuva mu 2020 kandi ko adashobora gusiga umugore we bitewe n’ibyo amwihanganira kubera imyitwarire ye mibi. 

Kizz Daniel yabwiye abafana be ko umugore we abasha kwihanganira ingeso ze mbi

Kizz Daniel akomeje kugaragaza ko akunda umugore we cyane, kuko no mu minsi yashize kuri Instagram ye, yahinduye umwirondoro we(profile) agashyira umugore we hamwe n’umwana wabo.