Kitoko ntakozwa abahanzi Nyarwanda bavanga indimi mu ndirimbo

Kitoko ntakozwa abahanzi Nyarwanda bavanga indimi mu ndirimbo

 Nov 19, 2024 - 14:41

Umuhanzi Kitoko Bibarwa yagaragaje ko abahanzi Nyarwanda bakwiriye kureka ibintu byo kuvanga indimi z'amahanga mu ndirimbo zabo kuko bituma u Rwanda rutamenyekana kandi n'umuziki Nyarwanda ntutere imbere.

Umuhanzi Nyarwanda Kitoko Bibarwa umwe mu bafite izina rikomeye ariko akaba asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yagaragaje ko adakunda uburyo abahanzi Nyarwanda bavanga indimi mu bihangano byabo.

Ku bwa Kitoko, yumva ko niba Abanyarwanda dushaka guteza imbere iby'iwacu, dukwiye kuririmba indirimbo zacu mu rurimi rw'Ikinyarwanda, bityo byatuma umuco wacu usigasirwa kandi n'umuziki wacu ukagera kure.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda bakoresheje Skype, yagaragaje ko nk'uko Abanyarwanda bumva indirimbo z'amahanga ziri mu rundi rurimi bakazikunda kandi batumva ibyo bavuga, n'abanyamahanga bakunda indirimbo zacu ziri mu Kinyarwanda

Icyakora avuga ko hari bamwe babikora neza nka Ruti Joel n'abandi, gusa avuga ko n'abatabikora nabo bazagera aho bakabikora.

Muri iki kiganiro kandi, yabwiye abakunzi b'umuziki we  ko abizi ko abafitiye ideni, gusa ko ari gukora uko ashoboye akagenda arivamo. 

Yavuze ko nubwo amaze igihe kirekire adakora umuziki, ariko yafataga umwanya akandika indirimbo ndetse akaba afite album, ikindi ko indirimbo 'Tiro' aheruka gushyira hanze ari imwe muziri kuri iyo album akaba ari no gukuramo ideni afitiye abakunzi be. 

Yavuze ko abakunzi be bamwitega kuko agiye kubashimisha, aho yavuze ko yahisemo gusubiramo indirimbo 'Tiro' kubera ko ihuza Abanyarwanda n'Abarundi kandi muri ibi bihugu byombi akaba ahafite abakunzi benshi. 

Icyakora, ntabwo yavuze igihe album ye izagira hanze, ndetse yavuze ko muri uyu mwaka nta yindi ndirimbo azasohora.