Kim Kardashian nyuma yo gutandukana na Kanye West urukundo rukomeje kumubera iyanga

Kim Kardashian nyuma yo gutandukana na Kanye West urukundo rukomeje kumubera iyanga

 May 2, 2024 - 19:59

Umwahoze ari umugore wa Kanye West, Kim Kardashian, urukundo rukomeje kumugora, nyuma y'uko yamaze gutandukana na Odell Beckham Jr mu gihe kitageze no kumwaka bakundana.

Umunyamerika w’umunyamideli akaba n’umucuruzi Kim Kardashian, amakuru aravuga ko yaba yatandukanye n’umukinnyi akaba n’umukunzi we Odell Beckham Jr. 

Nk’uko ikinyamakuru Tmz kibitangaza, ngo uyu mugore n’uyu mukinnyi w’icyamamare muri NFL ishyamba, n’ubwo bitazwi igihe batandukaniye.

Kim Kardashian na Odell Beckham Jr bamaze gutandukana 

Aba bombi bahagaritse umubano wabo bari batangiye mu 2023 bahitamo kuba inshuti zisanzwe kandi bivugwa ko kugeza ubu barimo kubahana nkinshuti zisanzwe.

Kim Kardashian biragaragara ko urukundo rutakimuhira nyuma yo gutandukana n’umuraperi Kanye West  mu 2022, nyuma yo kumarana imyaka hafi umunani bakanabyarana abana bane North, Saint, Chicago na Psalm.