Ni amakuru yamenyekanye mu ijoro ryakeye ubwo umuraperi Rich The Kid wo muri America yashyiraga kuri Instagram ye ikiganiro yagiranye na Kanye West amubwira ko yamaze guhagarika umuziki.
Mu kiganiro bagiranye Kanye West yeruriye Rich The Kid ko ubu yamaze guhagarika gukora umuziki mu buryo bw'umwuga.
Icyakora yamubwiye ko ubu ataramenya neza icyo agiye gukora nyuma yo guhagarika umuziki.
Ati "Nahagaritse gukora umuziki w'umwuga. Ntabwo nzi neza ikindi ngiye gukora."
Rich The Kid yagerageje kumugira inama ko iki kemezo yafashe atari kiza, amwereka ko abantu bakimukeneye cyane.
Gusa Rich The Kid ntiyigeze agaragaza niba Kanye West yumvise inama yamuhaye cyangwa se yakomeje icyemezo yafashe.
Ku rundi ruhande ariko bamwe batangiye gukeka ko Kanye West yaba ari gushaka gukora inkuru, mu rwego rwo kwitegura gushyira hanze album yitwa 'Vultures 2' yakoranye na Ty Dollar.
Ibi biravuga bishingiye ku kuba Ty Dollar aherutse gutangaza ko indirimbo zigize iyi album zamaze kurangira nubwo nta tariki izagira hanze baratangaza.
Icyakora bari bemeje ko tariki 23 Kanama 2024, bazakora igitaramo cyo kumvisha abakunzi babo kuri iyi album mu gihugu cya Korea.
Iyi album bayisezeranyije abakunzi babo nyuma y'uko muri Gashyantare 2024 bashyize hanze igice cyayo cya mbere bise 'Vultures 1' ikakirwa neza.
