Kanye West na Ty Dolla $ign bakoze amateka kuri Billboard

Kanye West na Ty Dolla $ign bakoze amateka kuri Billboard

 Feb 21, 2024 - 12:33

Nyuma yo guhuza imbaraga bagakora umuzingo baheruka gushyira hanze witwa "Vultures 1" Kanye West na Ty Dolla $ign baciye uduhigo twinshi nyuma y'iminsi 10 gusa uyu muzingo ugiye hanze.

Umuraperi Ye wahahoze yitwa Kanye West hamwe n’umuraperi mugenzi we Ty Dolla $ign bagize ibyumweru cy’amateka kuri Billboard,  babikesheje umuzingo mushya bombi bakoranye bakawita “Vultures 1”.

Kanye West yujuje umuzingo wa 11 ubaye uwa mbere kuri Billboard 

Uyu muzingo w’aba baraperi bombi waje ku mwanya wa mbere kuri Billboard 200, nyuma y’iminsi hafi 10 ushyizwe hanze, uhita uba umuzingo 11 wa Kanye West uje ku mwanya wa mbere kuri Billboard, ahita anyura kuri Eminem wazaga  ku mwanya wa gatatu mu baraperi, nyuma ya Jay-Z ufite14 na Drake ufite  13, mu gihe Ty Dolla $ign we  yabikoraga ku nshuro yabere.

Hagati aho, indirimbo zose uko ari 16 ziri kuri uyu muzingo wa mbere Kanye West akoze kuva yagira ibibazo yatewe w’amagambo atavugwaho rumwe yavuze ku Bayahudi bikaza no gutuma ibigo bikomeye birimo Adidas na Def Jam Recordings bimutera uw’inyuma, zaje kuri Billboard Hot 100, ziyobowe na “Carnival” iri ku mwanya wa gatatu. Bivuze ko Kanye West yuzuzuga indirimbo 21 zimaze kuza mu indirimbo 10 zabere kuri Billboard Hot 100, na Ty Dolla $ign wuzuzaga indirimbo gatatu ije mu 10 za mbere kuri urwo rotonde.

Ty Dolla $ign bwa mbere yagize umuzingo wa mbere waje ku mwanya wa mbere kuri Billboard 

Dore reba indirimbo zose, n’imyanya zajehi kuri Billboard Hot 100 iheruka.


Umwanya  lzina ry’indirimbo:
No. 3,        “Carnival”
No. 23,    “Fuk Sumn”
No. 26,    “Back to Me”
No. 30,    “Talking,” feat. North West
No. 33,    “Burn”
No. 34,    “Vultures,” feat. Lil Durk & Bump J
No. 39,    “Stars”
No. 52,   “Do It”
No. 53,   “Paid”
No. 55,   “Keys to My Life”
No. 64,   “Paperwork”
No. 65,   “Beg Forgiveness”
No. 67,   “Hoodrat”
No. 79,   “Problematic”
No. 93,   “Good (Don’t Die)”
No. 94,   “King”