Jose Mourinho yafatiwe ibihano bikakaye

Jose Mourinho yafatiwe ibihano bikakaye

 Feb 28, 2025 - 18:30

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya (TFF) ryahagaritse umutoza wa Fenerbahce, Jose Mourinho imikino ine ndetse rinamuca amande arenga arenga ibihumbi 40 by’amayero kubera amagambo yavuze nyuma y’umukino wabahuje na Galatasaray.

Nyuma yuko uwo mukino wabaye ku wa Mbere urangiye banganyije 0-0, Mourinho w’imyaka 62 yavuze ko abatoza ba Galatasaray basimbutse nk’inguge. Bvugwa kandi ko yongeye kwikoma abasifuzi ba Turukiya.

Icyakora, Fenerbahce yo yatangaje ko amagambo ya Mourinho yasobanuwe mu buryo bitari bwo kuko atari agamije kugira uwo akomeretsa.

Jose Mourinho yahagaritswe imikino ine

Ejo ku wa Kane, ni bwo Inama ishinzwe imyitwarire ya TFF yafashe icyemezo cyo guhagarika imikino ibiri kubera ko yateranye amagambo n’umusifuzi wa kane ndetse n’imikino ibiri y’inyongera ku magambo yavuze ku bakinnyi n’abatoza ba Galatasaray.