Aya ni amakuru yemejwe na Hon. Balaam Barugahara Ateenyi usanzwe ari inshuti magara ya Jose Chameleone, avuga ko Perezida Museveni arajwe ishinga no kubona uyu muhanzi amererwa neza, ubundi agakomeza gutanga umusanzu we mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro.
Ibi nibyo byatumye ibiro bya Perezida Museveni byemeza ko aribo bazishyura ibintu byose bizasabwa kugira ngo avurirwe i mahanga, ndetse n’ibindi byose bizakenerwa kugira ngo amererwe neza.
Ati “Perezida yifuza kubona Chameleone abaho igihe kirekire, agakomeza gutanga umusanzu mu ruganda rw’imyidagaduro.”
Hon. Balaam yemeje ko Perezida Museveni azishyura ibintu byose bisabwa kugira ngo Chameleone avurwe
Ni inkunga ibonetse nyuma y’uko uwitwa ‘Juliet Zawedde’, nawe yari yemeye ko azishyura amatike y’indege yose azamugeza aho agomba kuvurirwa muri Amerika.
Mu Cyumweru gitaha nibwo Jose Chameleone aherekejwe na Weasal Manizo bazerekeza mu bitaro bya ‘Allina Health Mercy Hospital’, aho azaba agiye guhabwa ubuvuzi bwisumbuye ku bwo yahabwaga muri Uganda aho amaze iminsi arwariye.
Ubu burwayi bw’impindura yatewe no kumara igihe kirekire anywa ibiyobyabwenge byinshi, aherutse kubwirwa n’abaganga ko nakomeza kunywa ibiyobyabwenge ashobora kutarenza imyaka ibiri akiri muzima.
Ubu burwayi kandi bukaba bwatumye ibitaramo byose yari ategerejwemo byo mu minsi mikuru harimo n’icyo yagombaga gukorera mu Rwanda tariki 03 Mutarama 2025, byahise bisubikwa.
