Lopez, wamenyekanye cyane mu muziki no mu gukina filime, yasobanuye ko mu rugendo rwe rwose rw’urukundo yagiye ahura n’ibigeragezo byinshi, kandi ko kenshi yabonaga adahabwa urukundo rwa nyarwo ahubwo abantu benshi bamushakaga kubera izina n’ubwamamare bwe.
Mu bagabo bivugwa ko yigeze kubana nabo cyangwa bagakundana harimo David Cruz, Ojani Noa, Diddy Combs, Ben Affleck n’abandi batandukanye bagiye banyura mu buzima bwe.
Uyu mugore w’imyaka 56 y’amavuko yakomeje avuga ko nubwo ibyo byose byamubayeho, atigeze acika intege mu gukunda no kwizera ko hari igihe azabona urukundo rutaryarya.
Jennifer Lopez ni umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye ku isi, uzwi mu ndirimbo nka “On The Floor,” “Ain’t Your Mama,” “Let’s Get Loud", n'izindi nyinshi.
Jennifer Lopez avuga ko atarigera yumva akunzwe by'ukuri n'ubwo amaze gushakana n'abagabo bane
Jennifer Lopez abona abamukunze bose baramukurikiragaho ubwamamare
