Jay-Z yashingiye igiti Bad Bunny

Jay-Z yashingiye igiti Bad Bunny

 Oct 29, 2025 - 08:41

Umuraperi w’icyamamare ku isi, Jay-Z, yatangaje ko ari inyuma y’umuririmbyi Bad Bunny nyuma y’uko bamwe batangiye kumusaba gukurwa ku mwanya wo kuririmba muri Super Bowl Halftime Show 2026, bavuga ko adakwiye kuyobora icyo gitaramo gikomeye kizaba ku itariki ya 8 Gashyantare 2026.

Jay-Z, umunyabigwi mu muziki akaba n’umwe mu bashyigikira ibikorwa bya Super Bowl muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze igisubizo cyumvikanisha ko adashyigikiye ibitekerezo by’abashaka gutesha agaciro Bad Bunny.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa TMZ i New York ku bivugwa kuri uyu muhanzi, Jay-Z yasubije mu magambo magufi ariko y’umwihariko agira ati:“Baramukunda. Ntibazakubeshye.”

Aya magambo ya Jay-Z yakiriwe nk’ubutumwa bukomeye bwo gushimangira ko Bad Bunny akomeje kugira ubufasha buhambaye mu ruganda rw’umuziki, ndetse ko kwitabira Super Bowl ari ikimenyetso cy’uburyo impano ye yamamaye ku rwego rw’isi.

Super Bowl ni kimwe mu bitaramo bikurikirwa cyane ku isi, kikaba cyitabirwa n'abahanzi bakomeye kurusha abandi buri mwaka. 

Jay-Z yashingiye igiti Bad Bunny

Bad Bunny ni we uzaririmba muri Super Bowl Halftime Show 2026