Intumbero za Lamine Yamal nyuma yo gushyikirizwa igihembo cya Golden Boy 2024

Intumbero za Lamine Yamal nyuma yo gushyikirizwa igihembo cya Golden Boy 2024

 Dec 16, 2024 - 20:12

Lamine Yamal, impano ikomeye cyane ya FC Barcelona, afite intumbero yifuza kugeraho nyuma yo gukora amateka akaba umukinnyi ukiri muto wegukanye igihembo cya Golden Boy, gitangwa na Tuttosport ku mukinnyi mwiza uri munsi y’imyaka 21 ku isi.

Ku myaka 17 gusa, amezi 4, n'iminsi 14, Lamine yatwaye icyo gihembo cy’uyu mwaka maze akorana amateka yari amaze imyaka igera kuri makumyabiri yarakozwe na Lionel Messi, yongera kwereka isi ko ahazaza h’umupira w’amaguru hari mu maboko meza

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Tuttosport ku munsi w’ejoashyikirizwa icyo gihembo, uyu mukinnyi wa Barcelona cyasangije isi amarangamutima, ibyifuzo bye, ndetse n'ibitekerezo bye nyuma yo guhabwa iki gihembo.

Lamine Yamal yagize ati: “Mbere yuko nuzaza imyaka 21 goal intego yanjye ni ugutwara igikombe cy’isi hamwe na Espagne, UEFA Champions League, ndetse n’ibikombe bibiri bya shampiyona hamwe na Barça.”

Lamine kandi yatangaje ko amakuru y'intsinzi ye yamugezeho ari kuri “Ciutat Esportiva Joan Gamper,” ikibuga Barça ikoreraho imyitozo.

Icyo gihembo kandi Yamal yagituye umuryango we, cyane cyane murumuna we Keyne na nyirakuru Fátima, avuga ko bombi ari bo bagira uruhare mu mwuga we bagatuma atanga umusaruro haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Lamine Yamal kandi si byo bikombe gusa yifuza gutwara akiri muto, kuko yanavuze ko ibyo yifuza abigezeho yaba ari umukandida mwiza kuri Ballon D'or.