Ni umukino wari kuzaba ari uwa mbere mu mikino itatu ya gicuti bari bapanze gukinira muri Aziya mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino.
Nk’uko byatangajwe na FC Barcelona, icyemezo cyo guhagarika uwo mukino cyafashwe kubera kwica amasezerano bikabije ku ruhande rw’abari bateguye uwo mukino.
Muri iryo tangazo Barcelona yagize iti:“FC Barcelona iramenyesha ko yahisemo guhagarika kwitabira umukino wari uteganyijwe ku Cyumweru gitaha muri Japan, kubera kutubahirizwa kw’amasezerano ku ruhande rw’utegura.”
Nyuma y’iseswa ry’uwo mukino, FC Barcelona yahise itangaza ko itazahaguruka ejo nk’uko byari biteganyijwe, yerekeza muri Aziya.
Nubwo bimeze bityo, Barcelona ivuga ko ishobora guhindura gahunda igakomeza urugendo rwayo muri Koreya y’Epfo, aho hateganyijwe indi mikino ibiri ya gicuti: uwa mbere na FC Seoul ku wa 31 Nyakanga, ndetse n’uwa kabiri na Daegu FC ku wa 4 Kanama. Ibi ariko bizaterwa n’uko abategura iyo mikino bashobora kuzuza ibisabwa n’amasezerano bagiranye.
Kuri iyi ngingo bagize bati:“Niba ibyo bisabwa byujujwe, ikipe izahita yerekeza muri Koreya y’Epfo mu minsi iri imbere. FC Barcelona ibabajwe cyane n’iki kibazo ndetse n’ingaruka bigiye kugira ku bafana bayo benshi bari muri Japan”
Kugeza ubu, biracyari kure kumenya niba Barcelona izashaka undi mukino wa gicuti muri Aziya cyangwa ahandi hafi, kugira ngo usimbure uwasubitswe.
Mu gihe hatarafatwa izindi ngamba kandi, abakinnyi ba FC Barcelona barasabwa gusubira mu myitozo nk’uko bisanzwe ejo, kuri Ciutat Esportiva, aho kujya muri Japan nk’uko bari bateganyije.
Abakinnyi ba FC Barcelona basabwe kuzindukira ku kibuga cy'imyitozo, aho kuzindukira ku cy'indege nk'uko byari biteganijwe
