Nessa na Beatkiller ni bamwe mu bafite ibihangano bikunzwe na benshi by’umwihariko urubyiruko rukunda injyana ya Hip Hop, icyakora usanga benshi bagaragaza ko batajya babaha ibintu byuzuye 100%.
Iyo unyarukiye kuri shene ya YouTube banyuzaho ibihangano byabo, usanga indirimbo nyinshi bafite barazishyize hanze mu buryo bw’amajwi gusa ariko amashusho yazo utayaca iryera. Aha niho usanga abakunzi b’aba bahanzi bahora babishyuza amashuhso yazo gusa n’ubundi bikaba ibyubusa ntaboneke.
Mu kiganiro aba baraperi bombi bagiranye na RTV, bagaragaje ko kuba badakora amashuhso y’indirimbo zabo atari ubushake bwabo, ahubwo byose biterwa n’ubushobozi buke bafite. Bavuga ko kuba bakora indirimbo nyinshi nabyo ari uko bafite amahirwe yo kuba bafite studio yabo ndetse indirimbo nyinshi bakaba aribo bazikorera.
Nessa avuga ko umuntu wumva ashaka ko bajya babakorera amashusho y’indirimbo baba bashyize hanze, bajya babaha akazi bakabona amafaranga ubundi iby’amashusho bakabibarekera.
Ati “Amashusho ntabwo ari ikintu umuntu apfa gukora…ndetse na ‘audio’ ni uko rimwe na rimwe bamwe muri twe bafite ‘studio’…..Rero abantu bibanda ku mashusho bage baduha amafaranga, banadutekerezeho baduhe n’akazi.”
Nessa na Beatkiller bavuga ko mu myaka ibiri ishize babashije gukora indirimbo zisaga 300, ariko muri izo zose bagerageje gukora amashusho y’indirimbo ziri mu 10, bagashimangira ko baramutse babonye ibiraka bakabona amafaranga nta kabuza amashuhso yaboneka kandi meza.

