Imbamutima za Alex Muyoboke wabonye Bruce Melodie mu gitaramo cya The Ben

Imbamutima za Alex Muyoboke wabonye Bruce Melodie mu gitaramo cya The Ben

 Jan 9, 2025 - 11:39

Alex Muyoboke yahishuye ibyishimo bidasanzwe yagize ubwo yabonaga Bruce Melodie yaje gushyigikira The Ben, agaragaza ko yizihiwe n'indirimbo ze.

Mu ijoro ryo ku wa 01 Mutarama 2025 ubwo The Ben yakoraga igitaramo 'The New Year Groove' muri BK Arena, Bruce Melodie n'abandi babana muri 1: 55 AM byatunguranye baje kumushyigikira.

Ni ibintu byatunguye benshi bagaragaza ko batari biteze ko Bruce Melodie yahagaragara bitewe n'umwuka mubi wavuzwe hagati yabo, dore ko na The Ben ubwe yabimenye nyuma kuko atari azi ko aza kuhagera.

Muyoboke Alex uba hafi ya The Ben cyane ariko kandi uvugwaho kudacana uwaka n'abo muri 1:55 AM, yatangaje ko kubona Bruce Melodie n'itsinda rye baje gushyigikira The Ben ari ibintu byamukoze ku mutima.

Ati "Ndumva mu mutima wanjye hanezerewe, kubona mbona Bruce Melodie arimo kubyina Thank You ya Ben arimo kuririmba abyina kuriya."

Muyoboke yahishuye ko The Ben mu modoka ye nawe usanga aba afitemo indirimbo za Bruce Melodie agenda azumva.

Ubwo The Ben yasozaga igitaramo akabwira ko Bruce Melodie yari yitabiriye igitaramo ke, yahishuye ko Bruce Melodie nawe yari yamutumiye mu gitaramo aherutse gukora cyo gusogongeza abantu album ye 'Colorful generation', ariko ntiyabasha kuhagera kuko yari muri Kenya.