Ibi bibaye nyuma y’uko Nicki yari amaze iminsi ashinjwa gukoresha amagambo akakaye no gusebya uyu mwana ku mugaragaro, aho yamwise amazina arimo “Kulture Vulture”, ijambo risobanura umuntu wungukira ku byo abandi bagezeho cyangwa ku izina ryabo we nta kintu akoze.
Mu butumwa bwe, Nicki yagize ati:"Mukundwa Kulture, ngusabye imbabazi. Nk’umwana w’Imana n’umwamikazi w’umuryango wanjye, ibyo nakoze byose byari bifite impamvu nini kandi umunsi umwe uzabisobanukirwa.
Birambabaza cyane kumenya ko nakomerekeje umutima umwana utagira urubanza. Umunsi umwe mama wawe, abavandimwe bawe n’abandi benshi bazapfukama ku magambo n’ibikorwa bakoze bashaka kwangiza umuhanuzi wanjye muto. Uzaba amahoro mukundwa wanjye. Ibi byose na none ndabikora kubera wowe.”
Nyamara, nubwo ubutumwa bugaragara nk’imbabazi, benshi mu bakurikira ibya muzika babusomye nk’uburyo bwo kongera gutera ubwoba Cardi B n’umuryango we. Ibi byahise bigaragaza ko intambara hagati y’aba baraperikazi bombi igikomeje, ndetse ikaba ifite isura nshya yo gukoresha amagambo asobekeranye yuje ugutera ubwoba.
Abafana ku mbuga nkoranyambaga bo baracyakomeje guhera mu rujijo: bamwe babona Nicki nk’uwagaragaje gucisha make no gusaba imbabazi, mu gihe abandi babifata nk’uburyo bwo gukomeza kwenyegeza umuriro mu makimbirane amaze imyaka hagati ye na Cardi B.
Nicki Minaj yasabye imbabazi umwana wa Cardi B
Imbabazi Nicki Minaj yasabye hari abazifashe nka zimwe za bihehe

