Intambara mu nkiko hagati ya Angelina Jolie na Brad Pitt ikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko hari inyandiko nshya z’urukiko zishinja Pitt kuba yarahohoteraga uyu mukinnyikazi wa filime mbere y’uko batandukana 2016.
Brad Pitt wakunzwe muri filime nka Fight Club na we yari yareze Jolie muri Gashyantare 2022 nyuma yo kugurisha imigabane ye mu munzu icuruza ibinyobwa mu Bufaransa, yitwa Château Miraval.
Brad Pitt na Angelina Jolie bakomeje guhangana mu nkiko
Ni umutungo bari baraguze mu 2008 bakinana, kandi nk'uko Pitt abitangaza, ngo bari bemeranyije ko nta n’umwe muri bo uzigera agurisha umugabane batabanje kubyumvikanaho.
Tugarutse ku bijyanye n’ihohoterwa Jolie arega Pitt, impapuro z’urukiko xlzigaragaza ko uyu mugabo akekwaho kuba ihohoterwa yakoreye Jolie ryatangiye kera mbere y’ikibazo bagiranye bagahanganira mu ndege muri 2016, ndetse ko unu Jolie afite ibimenyetso by’ibyo avuga akoresheje ubuhamya, emails, amafoto, n'ibindi bimenyetso.
Angelina Jolie ngo afite ibimenyetso byo gushinjwa uwahoze ari umugabo we
Si izo manza gusa kandi, kuko n’ubundi mu myaka yashize hanganiye mu rukiko buri we yifuza kuba ari we urera abana babyaranye, gusa urukiko rwaje kubaha uburenganzira bungana.
Icyakora, amakuru avuga ko nyirizina inzigo ya Brad Pitt na Angelina Jolie yatangijwe n’intambara yabo yo mu ndege ubwo uyu mugabo yataga Jolie ku wa kajwiga, ataretse n’abana babo, muri 2016.