Eddy Kenzo yitarukije ikibazo cya Bobi Wine na Leta ya Uganda

Eddy Kenzo yitarukije ikibazo cya Bobi Wine na Leta ya Uganda

 Apr 25, 2024 - 16:49

Umuhanzi Eddy Kenzo ukuriye ihuriro ry'abahanzi muri Uganda, yagaragaje ko nta bushobozi afite bwo kwinjira mu kibazo cya Bobi Wine na Guverinoma ya Uganda yamubujije gukorera ibitaramo imbere mu gihugu, agaragaza aho ahagaze kuri iyi ngingo.

Edrisah Kenzo Musuuza wamenyakanye mu muziki wa Uganda nka Eddy Kenzo, kuri ubu akaba ari na Perezida w'ihuriro ry'abahanzi muri icyo gihugu rya Uganda National Musician Federation (UNMF), aratangaza ko nta bushobozi afite bwo kuba yagira uruhare mu kibazo cya Bobi Wine wakomanyirijwe na Leta gukorera ibitaramo muri Uganda.

Robert Kyagulanyi uzwi mu muziki nka Bobi Wine uretse kuba ari umuhanzi, ni n'umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda, byanatumye afungirwa amazi n'umuriro ku buryo nta burenganzira afite bwo gukorera igitaramo muri iki gihugu guhera mu myaka itanu ishize.

Eddy Kenzo aremeza ko ikibazo Bobi Wine afitanye na Leta ya Uganda kimurenze

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Eddy Kenzo yabajijwe niba ntacyo yakora kuri iki kibazo nk'umuntu uhagarariye abahanzi bo muri Uganda, ariko ahita avuga ko we icyo ashinzwe ari ukuvugira abahanzi uburenganzira bwabo, yemeza ko ibya Bobi Wine birimo Politike kandi we ntaho ahuriye nayo.

Ati " Bobi Wine ashaka kuba Perezida w'iki gihugu, kandi kuba yarabujijwe gukorera ibitaramo muri Uganda, nkange nk'umuhanzi, birenze ubushobozi bwange. Ngewe mvugira abahanzi, ntabwo ndi umunyapolitike."

Eddy Kenzo agaragaje aho ahagaze kuri iki kibazo, nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru cyashize Bobi Wine yakoreye igitaramo mu Bwongereza yise “The Return of The Gladiator”  aho nyuma yaho impaka zongeye kuba nyinshi hibazwa ukuntu Leta ya Uganda yivanga mu muziki ndetse bigaragazwa ko abahanzi nta bwisanzure bahabwa.

Bobi Wine wabujijwe gukorera igitaramo muri Uganda aheruka kugikorera i London