Ibyabaye byemejwe n’abashinzwe umutekano kuri baganiriye n’itangazamakuru ndetse n’amafoto akomeje gutembera ku mbuga nkoranyambaga ubwayo yerekana ko cyangiritse bikomeye.
Nk’uko amafoto abigaragaza, umutwe w’iki kibumbani waciwe ujugunywa hasi, ndetse n’ibindi nice birangirika uhereye aho cyari giteretse. Uburyo cyangiritse bigaragaza ko cyangijwe ku bushake, ibintu byateye benshi kugwa mu kantu bibaza mpamvu zaba zateye icyo gikorwa.
Ikibumbano cya Nana Akufo-Addo cyangiritse bikomeye
Ikibumbano cya Akufo-Addo cyashyizwe mu kumurika ibitaro by’akarere ka Effia Nkwanta i Sekondi-Takoradi mu Gushyingo 2024.
Icyakora icyo kibumbano nticyavuzweho rumwe kuva cyakubakwa, aho batuye Sekondi-Takoradi mbere basabye ko cyakurwaho, bavuga ko bidakwiye gushyira urwibutso nk’urwo muri ako gace mu gohe umuhanda ugikikije utaruzura.
Bamwe kandi banenze icyo gikorwa bibaza ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta mu iyubakwa ry’iki gishushanyo, cyane cyane mu gihe cy’ubukungu bwifashe nabi muri icyo gihugu.
Benshi barimo gukekwa ko cyasenywe n'abaturage baho cyari cyubatse kuko bacyangaga urunuka
Ukuboza 2024, nyuma gato yuko hatangahwe Perezida mushya wari watsinze amayira, havuzwe amakuru y’iyangurika ry’iki kibumbano, aho cyari cyarangiye kwiyasa imitutu.
Muri icyo gihe, abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje kugisana no kurushaho kubungabunga umutekano wacyo, gusa nyuma y’ukwezi kumwe benshi batangajwe no gusanga cyose cyashwanyagiritse.
